Amategeko n'amabwiriza
Hano ntabwo dukusanya cyangwa ngo tubike abamakuru afitanye isano n'umwirondoro w'umuntu uwo ariwe wese.
1. Umutekano w'Amakuru Yawe (Your Data Securit)
Iki gikoresho NTIGIKUSANYA amakuru yawe yihariye. Nta konti (account), izina, numero ya telefone, cyangwa aderesi. Ibi biterwa n'uburyo twubatse iki gikoresho – ni igikoresho cyo kwitoza gusa.
2. Uko Winjira: Gushyiraho "Code Yawe" Nyuma yo kwishyura , hanyuma winjire. Aho uzasanga ikibazo cyanditsweho ijambo "Code yawe" koraho hanyuma wandikemo (Transaction ID) wahawe muri sms igaragaza ko wishyuye amafranga .... kuri Eric bikurikiranye na code y'ubucuruzi 1934816 ndetse na balance ( amafranga usigaranye). muri make code yawe uyibona muri sms ureberamo amafranga usiganye kuri conte yawe ya MTN mobile money. Code Yawe ni: Nimero (Transaction ID) uhabwa n'ishyirahamwe ry'ubucuruzi (e.g., MTN Mobile Money) igihe wishyuye.
Code Yawe ni Ibanga Kuyiha undi ntibyemewe. Niba utasobanukiwe neza uko umenya imibare igize code yawe igihe wishyuye reba kumusozo w'iyi page hasi urabona urugero twaguhaye uko sms uhabwa iba isa, imibare uzajya ukoresha iba iri neza mumwanya twanditsemo imibare mwibara ry'umutuku.
RWF 300: Uhabwa access iminsi 30 yo kwinjira muri quiz zose kandi wanasubiramo uko ubishatse muri iyo minsi.
Igihe cyawe cyo kwinjira Gitangirira uwo munsi wishyuye.
4. Ibyemezo Birebana No Kwishyura (Payment Decisions)
Kwishyura : Kwishyura amafaranga ayo ariyo yose atari umubare 300 bitera:
Guhomba uruhushya rwo kwinjira kandi gusubizwa amafranga yawe bishobora gukorwa nyuma yigihe kitari munsi y'iminsi 60.
5. Byemewe n'Umuguzi (User Agreement)
Ukoresheje IWACU Drive Prep, Uraremeza ko: (1) Wasomye neza aya mategeko, (2) Uyemera, kandi (3) Uremeza ko wasobanuriwe neza ko ntamakuru ajyanye n'umwirondoro wawe tubika cyangwa dukoresha mubundi buryo. niba ushaka gusobanukirwa neza aho wakura umubare muri sms, uzajya ukoresha mu kibazo "Code Yawe" reba urugero twatanze munsi 👇 witegereze ahandikishijwe ibara ritukura.