IWACU Drive Prep ni urubuga rwigenga rwo kwimenyereza, rugenewe gufasha abiga cyangwa abamaze kwiga amategeko y’umuhanda gusubiramo no kwisuzuma binyuze mu myitozo. Ntitanga amasomo yemewe kandi ntidusimbura kwiga amategeko y’umuhanda, ahubwo dutanga ibikoresho bifasha kwiyibutsa ubumenyi no kongera icyizere nyuma yo kwiga.
Urubuga rwacu rutanga ibikoresho byo kwimenyereza, birimo ibizamini by’igerageza (mock tests) n’ibibazo byo gusubiramo (revision questions), bigufasha kumenya aho ugeze mu myiteguro yawe no kwitegura neza ibizamini bya theory yo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda.
Intego yacu ni ugukora kuburyo gusubiramo no kwimenyereza bigera ku bantu bose, bikaba byoroshye, bigakorwa neza, no gukusanya amafranga azifashishwa mumishinga ya Umuhuza Digital Enterpriza Igamije gukora business yunguka ariko inashyira mubikorwa gahunda yo kurushaho kurema imirimo mishya murwanda. Niba uri kwiga ibimenyetso byo mu muhanda n'amategeko y'umuhanda , turi hano kugufasha.
Amakuru Y'ingenzi:
uru rubuga ni urwo kwitoza n'okwitegura ibizamini bya theory yo gutwara ibinyabiziga gusa.
Ntiduterwa inkunga n'amashuri yo gutwara ibinyabiziga, ikigo cyangwa serivisi ya leta ifite aho ihuriye no gutwara, cyangwa ikigo cyose cya leta.
Buri wese wifuza kwinjira mu serivisi yacu, agomba kwishyura.
Kanda hasi Aha👇usibire ahabanza ukomereze kuri pages zindi.